in

Kwirinda ubwibone, bahisemo gusenga bambaye ubusa ibitsina biri hanze kugeza igihe Yesu azazira

Bitekerezwa ko kw’isi hari amadini arenga 4000, aho amwe muri yo afite imyemerere itandukanye n’ayandi ndetse akaba ashobora gutuma umuntu ahindura uko yitwaraga mbere yo gucengerwa niyo myemerere.

Nubwo bishobora kugutangaza bitewe nuko ari ubwa mbere ugiye kubyumva, cyangwa ino iwacu bikaba bitarahagera, gusa uyu munsi mu nkuru ya none tugiye kugaruka ku idini rifite abayoboke basenga bambaye ubusa.

Iryo dini ryitwa White Tail Chapel rikaba riherereye muri Leta ya Virginia imwe muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nimvuga ubusa ntugire ngo ni bimwe by’iwacu umuntu aba yambaye imyenda igaragaza imyanya ye y’ibanga tukabyitirira ko yambaye ubusa, oya. Ubusa ndi kuvuga hano umuntu ni ukwambara uko yavutse wese.

Muri iri dini imihango yose isanzwe ikorerwa mu rusengero nk’amateraniro; gusezeranya abageni; gushyingura n’ibindi byose bikorwa umuntu yambaye ubusa, kandi yaba abana; urubyiruko hamwe n’abasheshe akanguhe bose basenga bambaye ubusa.

Paster Allen Parker uyobora iri torero, avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye abona imbaraga cyangwa igitekerezo cyo kwemerera abayoboke be gusenga bambaye ubusa.

Uyu mu Pasiteri iyo abajijwe n’itangazamakuru impamvu yamuteye gutangiza iri torero risenga ryambaye ubusa, atanga impamvu nyinshi kandi zitandukanye aho avuga ko ari impano Imana yamuhaye.

Pastor Parker avuga ko hamwe mu ho yakuye igitekerezo, ari mu gitabo cy’itangiriro ahagaragara inkuru za Adam na Eva, aho babanaga mu ngobyi ya Edeni kandi bose bambaye ubusa.

Uyu mu Pasiteri akomeza avuga ko kuri we gusenga abantu bambaye ubusa ari ngombwa, kubera ko abantu ba mbere Imana yaremye yabaremye bambaye ubusa kandi bakabasha gusenga Imana mu mwambaro wabo w’amavuko, kandi ntasoni bagiraga zo kuba bambaye ubusa ahubwo isoni bazigize ari uko bakoze icyaha.

Mu magambo ye akomeza agira ati: ”Abantu bajya gusenga bambaye imyenda akenshi ukunda gusanga bagira ubwibone n’ubwirasi bukabije, burimo kwigereranya kw’abakristo hagati yabo bagendeye ku myenda cyangwa uko bagaragara, ku buryo hari nabumva ko batangana na bagenzi babo imbere y’Imana”.

Akomeza avuga ko kuramya Imana abantu bambaye nk’uko bavutse ari byo byaca ubwibone nk’ubu, kuko ngo gusenga abantu bambaye bituma abantu barangarira kureba uko bagenzi babo bambaye aho gusenga.

Indi ngingo uyu mu Pasiteri agenderaho ategeka abayoboke be gusenga bambaye ubusa, n’ivuga ko Yesu Kristo ibihe bikomeye yaciyemo by’ingirakamaro ku bari mw’isi, ibyo bihe yabiciyemo yambaye ubusa, yaba kuvuka kwe ndetse nibambwa rye ku musaraba.

Mu magambo ye agira ati”Bimwe mu bihe bikomeye Yesu yaciyemo yari yambaye ubusa. Igihe yavukaga yari yambaye ubusa; igihe yabambwaga yari yambaye ubusa ndetse n’igihe yazukaga yasize imyenda ye mu gituro azuka yambaye ubusa”.

Pastor Allen Parker asoza avuga ko niba Yesu Kristo ari umucunguzi wacunguye abantu bose bari kw’isi, kandi hakaba hari ibihe yaciyemo atambaye imyenda, ubwo abakristo nabo bakwiye gutinyuka bakajya gusenga Imana bambaye ubusa.

 

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yongeye kwitaba urukiko mu bujurire ku cyemezo yafatiwe

Umukinnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yaburiwe irengero nyuma yo guhabwa amafaranga