in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ku nshuro ya mbere hagiye kubaho irushanwa rya Mr Rwanda||ibihembo bizahabwa umusore uzahiga abandi.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rya ba Rudasumbwa nk’uko bahabo irya ba Nyampinga, ubu ibihembo by’ibanze ku bazasha kwegukana ikamba nka Mr Rwanda, ni uko umusore uzahiga abandi azahembwa imodoka n’inzu yo kubamo.

Byiringiro Moses wo mu ‘Imanzi Ltd’ uri inyuma y’iri rushanwa yashimangiye ko ubu imyiteguro igiye kurangira aho bari kugirana ibiganiro na kompanyi zitandukanye zizatera inkunga iri rushanwa. Yatangaje ko ibihembo byamaze kwemezwa bigizwemo uruhare na Kompanyi ya ‘Tom Transfer’.

Imodoka izahembwa Mr Rwanda

Yagize ati: “Nk’uko mu Rwanda habaho Miss Rwanda, mu buryo bw’uburinganire n’ubwuzuzanye Mr Rwanda nayo yaje. Tom Transfer izatanga imodoka yo mu bwoko bwa Toyoya Celica hamwe n’inzu yo kubamo ku muntu uzegukana ikamba”. Tom Transfers ni Kompanyi icuruza imodoka n’amazu, ikanazikodesha kubabyifuza.

Byiringiro Moses n’itsinda bari gufatanya gutegura iki gikorwa, bari kureba itariki nyayo yo kwiyandikisha ku basore babyifuza no gushyiraho itariki ya Final, ariko avuga ko mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 byose bizaba byamaze kujya hanze n’uko ibintu bizakurikirana. Iri rushanwa rizanye udushya n’impinduka ugereranije na Miss Rwanda. Miss Rwanda ubusanzwe ihemba imodoka nshya mu gihe Mr Rwanda izahemba imodoka yongereho no gutanga inzu yo kubamo kuri Mr Rwanda (Rudasumbwa).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bakunzi ba Active Group

Umugabo yanyweye ibinini byo gutera akabariro, none dore uko byamugendekeye.