in

Umugabo yanyweye ibinini byo gutera akabariro, none dore uko byamugendekeye.

Umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, witwa Shepherd Chiwara, yapfuye azize kunywa akarenza urugero ibinini bimufasha mu gutera akabariro n’umukunzi we.

Shepherd Chiwara wo mu Mudugudu wa Marowa muri Nyazura mu gihugu cya Zimbabwe yapfiriye mu rugo rw’umukunzi we, Stella Mafarachisi, nyuma y’amasaha atatu atera akabariro.

Mafarachisi ni we wabimenyesheje abapolisi mu masaha ya bukeye bwaho ndetse nta gikomere cyagaragaye ku mubiri we.

Umuvugizi w’igipolisi mu ntara ya Manicaland, Assistant Inspector Wiseman Chinyoka, yemeje ibyabereye mu Mudugudu wa Maurendi mu ijoro ryo ku wa gatandatu ushize.

Yavuze: “Turashobora kwemeza ko Shepherd Chiwara yasuye umukunzi we, Stella Mafarachisi kandi yamaranye igihe nawe mbere yuko bajya kuryama ahagana saa 11h”.

Yakangutse ahagana mu gicuku arimo kubabara mu gatuza. Ubuzima bwe bwarushijeho kumera nabi apfa nyuma y’isaha imwe n’igice”.

“Mafarachisi yihutiye kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyazura aho yatanze raporo. Nta bikomere byabonetse ku mubiri”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku nshuro ya mbere hagiye kubaho irushanwa rya Mr Rwanda||ibihembo bizahabwa umusore uzahiga abandi.

Umuzungu yarize nk’uruhinja nyuma yo gutuburirwa n’umuhungu muto w’umwirabura (Video)