Umukinnyi ukiri muto cyane wakiniraga ikipe ya Mukura vc, agiye kwerekeza mu ikipe yo mu budage.

Amakuru dukesha the choice live avuga ko Iradukunda Elie Taou w’imyaka 16 agiye kwerekeza mu ikipe yitwa Sport-Club Paderborn izwi nka SC Paderborn yo mu kiciro cya kabiri mu budage.
Uyu mukinnyi ukiri muto yakuriye mu ikipe y’abato ba Mukura nyuma aza kuzamurwa mu ikipe nkuru, hatagize igihinduka uyu musore azerekeza mu budage muri uku kwezi kwa Werurwe.