in

Umunyamakuru Sam Karenzi yahawe ibihembo bishimishije n’ikipe ikomeye mu Rwanda

Umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM, Karenzi Samuel yashimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya REG Basketball Club.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya REG BBC bwahaye Sam Karenzi imyambaro iriho ibirango by’iyi kipe (Jersey) mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu gushyigikira iyi kipe.

Mu myambaro yahawe n’iyi kipe iriho ibirango harimo umupira mwiza w’umutuku wanditseho izina Sam Karenzi, ndetse n’ishati nziza y’umweru iriho utubara tw’umutuku yanditseho REG.

Mu butumwa uyu munyamakuru yanyujije ku rubuga rwa Twitter yashimiye ubuyobozi bwa REG BBC maze ababwira ko atazabatererana mu gihe kiri imbere.

Karenzi Sam ni umwe mu banyamakuru bakunzwe ku buryo bukomeye mu Rwanda, yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Salus, Radio 10 na Fine FM abarizwaho ubu, yanabaye Umunyamabanga wa Bugesera FC imyaka irenga itanu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize yatangaje amazina yifuza ko abafana be bazajya bamwita

Ku myaka 16 umukinnyi w’umunyarwanda agiye kwerekeza mu ikipe yo mu budage