in

KNC uri guhuzwa na FERWAFA yavuze ibintu yakora mbere aramutse abaye umuyobozi wayo

Kakooza Nkuliza Charles , Perezida w’ikipe ya Gasogi United , isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yavuze ibintu bya mbere yakora aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA.

Kuva ku munsi wo kuwa Gatatu, abayobozi batandukanye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , bari kwegura umusubirizo barangajwe imbere na Olivier Mugabo wari Perezida wayo.

Mu bitekerezo biri gutangwa cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu bari guhuriza ku bantu batandukanye babona bayobora FERWAFA, abenshi bagahuriza kuri KNC.
KNC ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri Radio 1 , yagarutse ku bintu bya mbere yakora aramutse abaye umuyobozi wa FERWAFA.

KNC uri guhuzwa na FERWAFA

KNC yavuze ko mbere na mbere yashaga abanyamategeko babiri basobanukiwe iby’umupira, avuga ko yabanza agashaka umunyamabanga wa FERWAFA uzi neza akazi yaba afite. KNC kandi yavuze ko yaha uburenganzira amakipe agakora icyiswe ‘ League’ cyaba gituma yigenga.
Gusa KNC yavuze ko ibyo byo kuyobora FERWAFA atari ibintu abona yajyamo.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barongora imbere n’inyuma: Umugore yifatiye ku gahanga abasore bakoresha abakobwa pozisiyo zitandukanye mu gihe cyo gutera akabariro (VIDEWO)

Abavumbyi barazirana Koko: Burikantu na Burunguni bibasiye Murindahabi Irene wiyise Hakimi Achraf abantu barumirwa