in

Abavumbyi barazirana Koko: Burikantu na Burunguni bibasiye Murindahabi Irene wiyise Hakimi Achraf abantu barumirwa

Kuri uyu munsi tariki 21 Mata 2023 nibwo aba Isilamu bose ku Isi barangije iminsi y’igifungo bari bamazemo igihe cy’ukwezi kose gusa hari abantu batandukanye batangiye kwiyita amazina yo mu idini rya Isilamu kugira ngo baze kujya kuvumba mu buryo buboroheye.

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi cyane hano mu Rwanda na we n’umwe mubahinduye amazina akaba ari kwitwa Hakimi Achraf kuri uyu munsi w’irayidi gusa abazwi ku mazina ya Burikantu na Burunguni bamwihaye bavuga ko niba adafite irangamuntu yanditsemo iryo zina atabaryana umuceri ahubwo iyi rayidi azayumva mu migani.

Murindahabi Irene uri kwitwa Hakimi Achraf akaba ari na we washyize aya mashusho kuri Instagram ye yagize ati:” Abavumbyi turazirana Koko😂😂 Nabibutsaga ko nkiri Hakimi Achraf rata bavandimwe ba Isilamu”.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KNC uri guhuzwa na FERWAFA yavuze ibintu yakora mbere aramutse abaye umuyobozi wayo

Mu gikanzu kinini gikubura hasi, Shakib umugabo wa Zari yitabiriye Ramadhan – AMAFOTO