in

Kim Kardashian byemewe n’amategeko yatandukanye na Kanye West uru rwango rwavuye he!?

Kim Kardashian ubungubu akaba ari single mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’uko urukiko rwo muri Amerika rwemeje ko bagomba gutandukana.

Uyu mugore w’icyamamare kuri televiziyo Kim Kardashian w’imyaka 41 akaba agiye guhindura  izina akava kuri Kim Kardashian-West akajya kuri Kim Kardashian gusa Nk’uko yari ari mbere yose atarashakana na Kanye West.

Kanye West w’imyaka 44 akaba Ari umu Rapper ukomeye muri reta z’unze ubumwe za Amerika, yatangaje ko yemeye guha gatanya Kim mu buryo bwo kugirango abashe kubona umwanya uhagije wo kwita ku bana bafitanye.

Ni iki cyateye kutumvikana, bikagera ubwo batandukana?.

Mu buzima bisanzwe, bose buri umwe ku giti cye ni icyamamare, umwe ni umuhanzi ukomeye muri Amerika naho undi ni umugore uva mu muryango w’abanyamafaranga w’aba-Kardashian ndetse akaba anakomeye mu byerekeranye n’imideri.

Kanye West aganira na TMZ akaba yaravuzeko yabanye na Kim Kardashian imyaka igera kuri irindwi yihanganira ubuzima bw’igitangaza bw’abakomoka mu ba-Kardashian, bikaba bitari byoroshye.

MU gihe Kim Kardashian we yavuze ko ubuzima bwabo bwa Private bwashyirwaga hanze na Kanye Kandi atari byiza ku bana babo kuko baba bazabibona igihe bakunze bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye.

Izo mpamvu zose zikaba zaratumaga Kim Kardashian agira agahinda ndetse bikamutera stress zidashira ibi bikaba byaratangajwe na murumuna wa Kardashian Khloé Kardashian.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yakatiye byihuse umusore wamuteretaga nyuma yo gusanga afite ubugabo bunini

Abashaka kugura Chelsea na bo ubwabo barasekeje