in

Kigali: Umwana muto yatwikiye nyina mu nzu ararusimbuka||akoreshwa n’imbaraga zidasanzwe

Umubyeyi witwa Uwanyirigira Beatrice utuye mu murenge wa Kimironko ,mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali,avuga ko abayeho ashavuye cyane bitewe n’uburwayi bwo mu mutwe umwana we w’imyaka 7 y’amavuko afite.

Uyu mubyeyi aganira na Isano TV yavuze ko uyu mwana yatangiye gufatwa nubu burwayi afite imyaka ibiri y’amavuko .Yavuze ko umugabo we yahise amuta amusigira uyu mwana ,ndetse yigira mu gihugu cya Uganda, aho bivugwa ko yamaze kwishakira undi mugore.Uyu mubyeyi yavuze ko afite abana babiri umukuru afite imyaka 25 ndetse nuyu ufite imyaka 7 .Beatrice avuga ko abayeho mu buzima bubi kubera uyu mwana ,yatangaje ko amenagura ibikoresho byose abonye ndetse ko ahora amwicaye iruhande kuko ajya atoroka akaburirwa irengero, bigatuma atanga  amatangazo akongera akamubona.Beatrice kandi yavuze ko abandi bana bahora bamukubita kubera ko nabo abangiriza ibikoresho byabo akaba abona bazamumugaza.Yavuze ko aherutse gutwika matera akoresheje ipasi ndetse inzu yenda gushya habura gato, akomeza avuga ko uyu mwana akoreshwa n’imbaraga zidasanzwe kuko imyaka ye nimbaraga afite ntaho bihuriye. Mu nzu yuyu mubyeyi ntakintu na kimwe asigaranyemo kuko byose uyu mwana yarabyangije.Avuga ko ubukode bwamushiranye ndetse na nyirinzu ari hafi kumwirukana.

Yavuze ko yamujyanye mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe I Ndera ariko ubushobozi buza kumubana buke,gusa abaganga bari baramwijeje ko avuwe neza yakira.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi b’agasembuye bashyizwe igorora n’urugo rw’Umwamikazi Elizabeth II

Rwanda:Umugabo n’umugore bafashwe basambana bibanarira gutandukana bitabaza umupfumu(Amashusho)