in

Kicukiro: Imodoka ikoze impanuka yinjira mu ishuri uwari uyitwaye akora igikorwa cy’ubunyamaswa – AMAFOTO

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama habereye impanuka y’imodoka yinjiye mu ishuri ryo mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisange.

Iyi modoka ifite purake RAC838E ya kampani Sliver Birds Tour Ltd yari ivuye mu kinamba cy’ahazwi nka Sejemu, abanamba babiri bamaze kuyoza amapine maze bajya kurya, bageze mu nzira bagonga umumotari bariruka birangira igonze amashuri.

Yegob iganira n’umusore wari muri iyo modoka yagonze ishuri, yadutangarije ko mugenzi we wari utwaye nyuma yo kugonga umumotari, yakomoje kwirukanka maze imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai irabakurikira, uwo mu namba abonye ko ntaho arahungira akora igikorwa cy’ubunyamaswa dore ko yahise afata umwanzuro wo kuyivamo ayisigamo igenda mugenzi we nyuma yo kubona ko yataye umuryango.

Uyu wasigaye mu modoka, yahise ayiyobora ku mashuri ya GS Kimisange maze igonga ishuri inzugi n’amadirishya byinjiramo imbere gusa kubwo amahirwe nta bantu bari muri ayo mashuri kandi n’uwari utwaye iyo modoka yavuyemo ari muzima.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Xxxxxxxxxxx
Xxxxxxxxxxx
1 year ago

Nguh n video x cg ntay ushak?

Nzabakura Amenyo sha; Shaddyboo arashaka guca agasuzuguro k’abantu, yatangiye imyitozo yo gutera ibipfutsi -IFOTO

Nyuma yo kwibasirwa cyane, Meddy yasabye yiyoroheje ikintu kimwe abamwibasira