in

Kera kabaye Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram ye reba imitoma idasanzwe ateye uwitwa Nathan

 

 

 

Kera kabaye Miss Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram ye reba imitoma idasanzwe ateye uwitwa Nathan

Miss Mutesi Jolly yatumye benshi bacika urururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko bwa mbere mu mateka yateye imitoma umusore bikekwako baba bari mu rukundo.

Ubusanzwe Mutesi Jolly ntakunze kugaragara avuga ku bijyanye n’abakunzi byumwihariko kubijyanye n’umugabo w’inzozi ze.

Kuri iyi nshuro uyu mwari wigeze kwita abagabo inyana z’imbwa aravugwa mu rukundo n’umusore witwa Shema Nathan.

Ibi byatewe n’ubutumwa uyu mukobwa yanyujije kurubuga rwa Instagram atomagiza uyu musore.

Mutesi Jolly yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku nshuti yange magara! Urabizi ndagukunda Nathan Shema. Ubucuti bwawe nibwo bucuti bufite agaciro kurusha ubundi kuri nge.

Ndizera ko ubuzima buzaduhira tugakomeza kugira inzibutso kugeza dukuze tukagira imvi”.

Mutesi Jolly yakomeje agira ati “Uzaba uri igihangange kuko uzaba ufite byose bikugira igihangange. Reka ubwenge bwawe n’ubwitwarararike bwawe bugusunikire ku rwego rwo hejuru, nzahora nguha urutugu rwo kwishingikiriza igihe cyose uzaba udashobora kwihagararaho”.

Icyakora Mutesi Jolly yasoje avuga ko Shema azaba nyirarume w’abana be b’ahazaza, ibintu benshi bafashe nko kuyobya uburari akaba adasha ko byajya ahagaragara.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ihere ijisho ifoto ya Ariel Wayz ataragafata yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga

Byafashe indi ntera: Abafana ba Rayon Sport bashyinguye Kiyovu Sport mu isanduku