Umuhanzikazi nyarwanda Uwayezu Ariel uzwi muri muzika nyarwanda ku mazina ya Ariel Wayz, ifoto ye ya cyeke yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu agaragara dore ko hari abari kuvuga ko yari umwana wo muri korari bitewe n’umusansi afite.

Iyi foto yatumye abantu benshi bayibonye batangira kuyigereranya n’amafoto ye y’ubu dore ko bigaragarira ijisho ko bitandukanye cyane.
Uyu muhanzikazi Ariel Wayz yamenyekanye ari mu itsinda rya Symphony rigizwe n’abasore bane bose bavanye kwiga umuziki ku ishuri ryahoze ari irya Nyundo gusa nyuma Ariel Wayz yaje gutandukana nabo.
Mu minsi mike aba bombi bangeye gukorana igitaramo bise igitaramo cy’ubwiyunge gusa bose bakomeje gukora umuziki ku buri ruhande.
Yari mwiza mbere kuruta ubu