in

Kecapu wamenyekanye muri filime ya Bamenya yakebuye abantu bahubuka

Umukinnyi wa filime Kecapu wamenyekanye muri filime ya Bamenya Series yavuze ku bantu bavuga basa n’abakina, nyamara bagasigira benshi ibikomere n’agahinda mu mitima yabo, atanga inama ikomeye.

Mukayizera Jalia Nelly uzwi nka Kecapu izina yakuye muri sinema, mu kiganiro akorera kuri Shene ye ya YouTube,yafashe umwanya atanga inama ku bantu bahubuka bakavuga amagambo yangiza amarangamutima y’abandi, hakaba n’igihe bayavuze babyita gukina cyangwa gupfa kuvuga, nyamara abumva bo badapfa kumva.

Ati” Ni byiza ko abantu tubona ibintu, tukirinda kwihutira gupfa kuvuga tutabanje gutekereza uburyo tugiye kubivugamo, kuko gukomeretsa umuntu biroroha cyane. Ushobora kuvuga ko upfa kwivugira nyamara abakumva bo ntibapfa kumva.Tujye tubanza gutekereza kubyo tugiye kubwira bagenzi bacu”

Yavuze ko amagambo mabi akomeza gusakara agateranya benshi, abari inshuti bagahinduka abanzi, ntibacane uwaka, bikabyara amakimbirane n’intonganya zibasenya ubwabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe yaryamanye n’abagabo 15! Ntaguca ku ruhande abakobwa batatu b’imyaka 18 na 17 basubije umunyamakuru wababajije umubare w’abagabo bamaze kuryamana, gusa abantu bumiwe – videwo

I Ndera! Police yatahuye uruganda rw’inzoga zitujuje ubuziranenge