in

Kapiteni wa APR FC Ombarenga Fitina yanze kwizeza abanyarwanda ibisa nko kujya mu ijuru udapfuye

Kapiteni wa APR FC Ombarenga Fitina yanze kwizeza abanyarwanda ibisa nko kujya mu ijuru udapfuye

Nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yanganyijemo ubusa ku busa n’ikipe ya Pyramid FC yo mu Misiri, myugariro Ombarenga Fitina yanze kugirango icyo yizeza abafana gikomeye ku mukino wo kwishyura.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko byari bukomeye ndetse ko bakinnye ibyo umutoza yabatoje kandi bigenda neza nubwo batabashije kubona intsinzi. Ombarenga Fitina yakomeje avuga ko uko bakinnyi umukino ubanza bizaba bitandukanye ni uko bazakina umukino wo kwishyura nkuko umutoza yabibabwiye.

Uyu mukinnyi abajijwe niba hari icyo yakizeza abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abanyarwanda muri rusange, yatangaje ko bikomeye kandi hari ikizere ariko yirinda kwemeza ko bazajya mu matsinda.

Yagize Ati” Tuzatanga ijana ku ijana byacu Kandi biracyashoboka kuko turacyafite ubusa ku busa niriya kipe ya Pyramid FC.”

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 30 Nzeri 2023, uzabera mu gihugu cya Misiri aho ikipe ya Pyramid FC ibarizwa kugeza ubu.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Njyewe KNC manitse amaboko ibirayi mbivuyeho” Umunyamakuru KNC yavuye ku birayi ku mugaragaro nyuma yo kubona ikilo kigeze 1500 Rwf

“Tuyime amayira! Iduteranya n’inshuti ukaba umugaragu wayo” Munyakazi Sadate yise umuyobozi wa Rayon Sports umunyenda nini nyuma yo kwambara umwenda wa APR FC akajya no kuyifana