in

Kapiteni wa Arsenal Martin Odegaard yihandagaje atuka umutoza we Mikel Arteta aramwandagaza

Martin Odegaard  akaba ari kapiteni mw’ikipe ya Arsenal yavuze ko umutoza we Mikel Arteta ari umusazi kubera imishinga myinshi afite akenshi uwo ayibwiye aba yumva idashoboka.

Uyu munya Norway ukomeje kwigarurira imitima y’abafana ba Arsenal kubera uruhare rwe mu gufasha iyi kipe gutsinda,yavuze ko ikipe yabo nta mupaka ifite ku byo yifuza kugeraho kubera ubuhanga bwa Mikel Arteta uyitoza.

Uyu yabwiye Players’Tribune ko Mikel Arteta yatumye yerekeza muri Arsenal kubera umurava we,guhangana ndetse n’ubusazi bwe.

Yakomeje avuga ko ibyo Mikel Arteta yamusezeranyije mbere yo kumuvana muri Real Madrid byose yabigezeho nubwo akibimubwira yumvaga bigoye

Yagize ati “Ndaha umukoro buri wese kuza kuvugana na Mikel Arteta ntiwizere buri kimwe cyose akubwira.

Iyo ari kukuvugisha wumva buri kimwe cyose kizagerwaho.Ari ku rundi rwego,n’umunyamurava,arahatana ni n’umusazi.

Niba hari umuntu utizera iyi kipe ya Arsenal,niyumva ibyo mubwira ko nta mipaka y’ibyo dushobora kugeraho.Nta wundi muntu wambwira ibindi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyusa agiye gusangiza umunsi w’abakundana abatuye i Huye arikumwe n’inkumi y’ikimero yasimbuje Janine -AMAFOTO

“Yashakaga kumwica aramuhusha” umuvugizi wa Rayon Sports yavuze umukinnyi wa Kiyovu Sports wakoreye ubugome bukomeye Raphael Osaluwe