Jose Mourinho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’umurapeli ari gucececyesha abantu (Videwo)

Kizigenza mu gutoza ruhago ku isi, José Mário dos Santos Mourinho Félix GOIH ukomoka mu gihugu cya Portugal yavugishije isi yose nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo y’umurapeli ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

Jose Mourinho yagaragaye mu ndirimbo yitwa ‘Mel Made Me Do It’ y’umurapeli Stormy wo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Jose Mourinho yagaragaye muri iyi ndirimbo asaba abantu gufunga umunwa ibintu byashituye abafana b’uyu mugabo ukunzwe n’abatari bake ku isi.

Kuri ubu Jose Mourinho ari gutoza ikipe ya AC Roma yo mu gihugu cy’u Butaliyanj.