in

Adil Mohamed ntavuga rumwe n’ubuyobozi bwa APR FC bwakoze ikintu gikomeye atabizi

Umutoza wa APR FC Adil Mohamed ntabwo arimo kumvikana n’abashinzwe iyi kipe bitewe n’abakinnyi bababariwe atabanje kubimenyeshwa kandi ariwe wabahannye.

APR FC hashize iminsi ivuye mu gihugu cya Tunisia Aho yari yaragiye gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya US Monastir mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions league nyafurika.

Iyi kipe kuva yava muri iki gihugu ntabwo iratangira imyitoza abakinnyi bose bari hamwe ariko gusa abakinnyi bakomeje guhabwa imyitozo yihariye n’umutoza Adil bari gukorera murugo iwabo.

Adil Mohamed nubwo arimo gutanga imyitozo ku bakinnyi ntabwo kugeza ubu arimo kumvikana n’abacunga ibikorwa byose bya APR FC, binavugwako arakaye cyane bitewe nibyo aba bakoze atabizi.

Amakuru dukesha Radio 1 avuga ko abakinnyi baheruka guhabwa ibihano bakamanurwa mu Intare FC, bakuwe mu bihano n’aba bayobozi kandi Adil Mohamed ariwe wabihereye ibihano avuga ko ariwe wakagombye kubababarira.

Aba bakinnyi baheruka gukurwa mubihano, barimo Byiringiro Lague, Nizeyimana Djuma, Ir’shad Nsengiyumva Nsanzimfura Keddy ndetse na Ishimwe Anicet.

Ubu aba bakinnyi bose ubwo abandi barimo gukorera imyitozo murugo iwabo nabo barimo gukora bagatanga Raporo muri APR FC gusa ntibirimo kwishimirwa na Adil Mohamed.

APR FC ikomeje kwitegura Sahmpiyona ya hano mu Rwanda nyuma yo kuba imaze gukina imikino umwe gusa indi yose ibiri yabaye ibirarane bitewe n’imikino ya CAF Champions league nyafurika yaririmo gukina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’umurapeli ari gucececyesha abantu (Videwo)

Yari umumiliyoneri none asigaye asaba ibiryo, Ese byagenze gute ngo yisange aha?