in

Izina rimwe yaryiswe na nyina ari we Rihanna ayandi abiri ayitwa na se, amazina atangaje y’umwana wa Rihanna yamenyekanye

Izina rimwe yaryiswe na nyina ari we Rihanna ayandi abiri ayitwa na se, amazina atangaje y’umwana wa Rihanna yamenyekanye

Mu kiganiro Rihanna yagiranye na Hollywood Unlocked yagize ati: “Umuhungu wacu yitwa RZA Athelston Mayers. Nahisemo kumwitirira umuraperi nkunda kurusha abandi ku Isi, Se nawe yahisemo kumuha amazina ye abiri bivuze ko irya mbere RZA arinjye warihisemo kuko narinziko agomba kugira andi mazina ya Se”

Yakomeje agira ati: “Athelston Mayers ni amazina ya Se, nanjye namuhaye rimwe rya RZA kuko numvaga nshaka kumwitirira umuhanzi nkunda cyane kandi ni RZA. Abanzi baziko nahereye kera mukunda. Mfite imyenda myinshi iriho isura ye cyangwa iriho itsinda rya Wu-Tang. Abantu batazi iritsinda cyangwa batazi RZA ni abavutse vuba”.

Nkuko Rihanna yabitangaje, yavuze ko ubusobanuro bw’izina RZA bukomeye ndetse akaba yararimwise amwifuriza kuba umuyobozi n’umuntu w’umuhanga unasobanukiwe Imana nk’uko iri zina aricyo rishatse kuvuga.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ari wowe wabigenza ute? Umugore ashaka kujya gushaka umwana hanze kubera igitutu cy’umuryango nyuma yo kumenya ko umugabo we atabyara

Nyuma y’uko abafana ba Rayon Sports banze gukomera amashyi abakinnyi babo ubwo batsindwaga na Gorilla FC, abakinnyi nabo babihimuyeho – AMAFOTO