in ,

Iyumvire uko Lil Wayne afata Donald Trump

Mu gihe muri Leta Zunze  Ubumwe za Amerika igishyushye kandi kivugwa cyane ari uguhangana kwa Donald Trump na Hillary Clinton bahatanira umwanya wo kuyobora iki gihugu,kuri Lil Wayne we bisa naho atumva ibibera i musozi.

Image result for lil wayne

Ubwo Lil yaganiraga n’umunyamakuru wa New York Post,Joe Coscarelli bavuga ku gitabo cya Lil Wayne yise ” Gone Til November”,Joe yaboneyeho umwanya wo kumubaza ku matora ategurwa mu gihugu  ,amubaza uko abona Donald Trump dore ko mu gitabo cya Lil avuga ko yarebaga ibyamamare mu gihe yarafunze.

Abantu rero baje  gutungurwa  no kumva Lil Wayne asubije aseka agira ati””Who’s that? = uwo ni nde ?

Image result for trump vs hillary
Trump Vs Hillary

yakoze uko ashoboye yumvisha Joe ko ibijyanye na politike n’ibindi nkabyo atabyijandikamo ati”  “politician…..,I’m not that. And honestly, I don’t care. I care what’s going on with me and my kids and my world and my mom and who’s going to pay this next bill. That’s what matters to me.” tugenekereje ati” Ntabwo meze ntyo,mu kuri ntabwo mbyitaho. niyitaho,nkita ku bana banjye n’umugore wanjye ndetse n’imibereho yacu .nibyo bindeba”

Abantu benshi bumijwe kandi baseswa no kumva Dwayne Michael Carter Jr,Lil Wayne w’imyaka 34 atazi Donald  Trump  kandi  Trump aramutse atsinze amatora  azaba ku italiki ya 08/11/2016 yazahita atangira kumuyobora ndetse  nyamara  NY Post ivuga ko  isinzi ry’abana b’imyaka 17 birirwa baririmba izina Trump mu mihanda y’ i New York bityo kuyoberwa trump kwa Lil ngo ni ukwirengagiza

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibihe by’urukundo ruhebuje rwa Miss Sandra Teta na Derek (+ Amafoto utazi)

Breaking News: Umwami Kigeli V Ndahindurwa yitabye Imana