in ,

Iyumvire uko Anita Pendo yabujijwe amahwemo n’inda atwite

 

Anita Pendo utwite inda y’amezi arindwi.aritegura kwibaruka umwana w’umuhungu akazaba ari imfura ye n’umukunzi we mushya, Nzeyimana Ndanda Alphonse, umukinnyi wa AS Kigali.

Umwe mu nshuti za Anita yatangarije YEGOB.RW ko iyi nda yamubujije amahwemo ku buryo byinshi mu biryo yakundaga cyane yamaze kubireka.

Anita uherutse gutangariza ChimpReports ko ntasoni atewe no kuba agiye kwibaruka kandi atararushinga imbere y’amategeko cyangwa imbere y’Imana,inshuti ye yabwiye YEGOB.RW  ko ubu ibiryo yakundaga nk’isombe ,ubugari,imineke ngo ntabwo bimunukira kuko bimutera isereri.

Iyo nshuti ye iti “….yishimiye umwana we ndetse afite igishyika cyo kumubona…gusa ibiryo yakundaga  cyane mbere y’uko atwita nk’isombe,ubugari ndetse n’imineke ntabwo ubu ntibimunukira kuko yamaze kubihurwa “

Anita aherutse kwereka umuryango uwo yihebeye,Ndanda yahamirije ChimpReports kandi ko ngo umwaka wa 2017 udasiga adakoze ubukwe ,ngo yisangire umukunzi we izuba riva.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi akuyeho agahigo ka Cristiano Ronaldo yari afite gakomeye

El Classico 3 mugihe kitagejeje ku minsi makumyabiri nizo zitegerejwe vuba aha(Impamvu)