Hari hashize igihe kitari gito bivugwa ko Neymar agiye gusimbura Cristiano Ronaldo nka ambassador mukuru wa Nike muri football, gusa ubungubu Nike yisubiyeho ihitamo kongerera Cristiano amasezerano aho kumusimbuza Neymar.
Neymar ukomeje kugenda agaragaza ko ari umwe mubakinnyi beza Football izaba ifite mu myaka iri imbere byavugwaga ko agiye gufata umwanya wa Cristiano Ronaldo muri Nike gusa ariko ibibazo uyu musore amazemo iminsi n’ubutabera kubera amafaranga bikaba byaratumye Nike ihitamo kuba imwihoreye maze ikongerera amasezerano Cristiano Ronaldo.
Uku kugirana ibibazo kwa Neymar n’ubutabera bikaba byarahuriranye no kuba Cristiano yaritwaye neza cyane uyu mwaka bityo bituma Nike ibonako ku myaka 31 y’amavuko, Cristiano agifite imyaka itari mike imbere ye yo kuyobora umupira w’amaguru maze niko kumwongeza amasezerano.
Nkuko amakuru agera kuri Yegob.rw abivuga ngo Nike igiye kongerera Cristiano amsezerano yari kuzarangira 2018 iyageze 2021 ndetse bazanamwongeza amafaranga yabonaga bamukure kuri miliyoni 9 z’amayero bamuhaga ku mwaka bajya bamuha miliyoni 12 z’amayero.
Mureke Cristiano ayobore umupira w,amakuru. Ubu noneho arimo no kwiga iteramakofe. So Imana imwongerere umugusha kandi kubera we ntayindi nkweto nzogera kugura Atari Nike!!! Viva Portugais Rinaldo.