in ,

Iyumvire impamvu Neymar atakishimiye kuba muri Fc Barcelone ndetse yifuza kuyivamo vuba

Nyuma y’iminsi mike Neymar atangaje ko ashobora kuzava mu ikipe ya Barca mu myaka iri imbere, ikinyamakuru cy’i Barcelona cyatangaje ko uyu musore atakishimiye kuba mu ikipe ya Barca ndetse ko ashobora kuhava vubaha.

Nkuko ikinyamakuru Sport cyabitangaje ngo Neymar igituma atishimira kuguma muri Fc Barcelone si ikindi ni Lionel Messi, kuko ngo ntibituma abasha kwisanzura uko abyifuza.

Sport ikomeza isobanura ko nubwo bwose Neymar na Messi bumvikana bikomeye mu kibuga, Neymar yamaze kubonako igihe cyose azaba agikina mu ikipe imwe na Lionel Messi atazigera abona amahirwe yo kuba yakwigaragaza ku giti cye ndetse ngo abe yanabasha kwegukana ibihembo bye ku giti cye birimo na Ballon d’or.

Ku bwizo mpamvu rero uyu musore ngo akaba asanga kugirango abashe kwandika amateka mu mupira w’amaguru ku giti cye agomba kuva muri Barca akerekeza muyindi kipe nawe aziyoborere bigatuma anarushaho kugaragara ku giti cye.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto reba uko byari byifashe mu birori bikomeye cyane byakorewe Anita Pendo

Imyambarire y’uyu munyarwandakazi yahungabanije abasore bahuriye nawe mu kabyiniro (amafoto)