Umunyamakurukazi akaba n’umushyushyarugamba ukomeye hano mu gihugu Anita Pendo ku munsi w’ejo yakorewe igikorwa kizwi cyane ku izina rya Baby Shower kikaba ari igikorwa gisanzwe gikorerwa ababyeyi benda kwibaruka abana babo. Nkuko Anita Pendo yabitangaje yifashishije amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangaje ko yishimiye cyane icyo gikorwa ndetse yanashimiye cyane abakitabiriye bose.
Ibi birori byari byitabiriwe na bamwe mu nshuti za hafi za Anita Pendo ndetse na bamwe mu bo mu muryango we. Ibi birori byabaye mu rwego rwo kwitegura umwana w’umuhungu Anita Pendo yitegura kwibaruka mu gihe cya vuba.