in ,

Iyi nkumi iraririra mu myotsi nyuma yo kwifotozanya na Raila Odinga

Umukobwa witwa Seraphine Wambui Mbote ukomoka muri Kenya, yatangaje ko yatangiye guterwa ubwoba no gutukwa nyuma y’uko hasakaye amafoto ye ari kumwe na Raila Odinga wahataniraga kuyobora Kenya.

Mu minsi ishize nibwo ifoto y’umunyakenyakazi yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ari mu byishimo bikomeye na Raila Odinga. Gusa ubuzima yaje kubamo nyuma yaho bwamubereye ihurizo rikomeye.

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya cyabashije kuvugana n’uyu mukobwa avuga ko ifoto ari kumwe na Raila Odinga yashyizwe hanze nyuma y’iminsi ibiri bahuye.Ngo yatunguwe no kuyishyira ku rubuga rwe rwa Facebook yakirizwa ubutumwa butandukanye bumwibasira.

Yakomeje avuga ko yifotozanyije na Odinga nk’umufana we nta kindi kirengaho ariko ngo yatunguwe bikomeye no kubona benshi mu baturage bo muri Kenya baragiye babihuza na Politiki.

Mbote akomeza avuga ko yatangajwe n’amagambo yagiye aherekeza n’iyo foto hirya no hino mu bitangazamakuru bavuga ko ari indaya.Abandi bakavuga ko yoherejwe kugirango yice Odinga ubundi amatora y’umukuru akorwe mu mahoro.

Yagize ati “Byose ni ibinyoma.Ndarengana rwose nari nibereye ahantu ndigufata icyayi.Nta muntu wigeze unyizera ubwo nasobanuraga ibijyanye n’iyi foto n’uburyo nifotozanyije na Raila.Byamaze ibyumweru bitatu kugirango iriya foto isohoke.”

Ngo bitewe n’uburyo yakomeje gutukwa na benshi yatangiye gutekereza uko yashaka umunsi akazasobanura ibijyanye n’iyo foto akanifashisha itangazamakuru.Ati “Nari muri Hotel, mbona umuntu usa na Raila, ndasakuza cyane!Yahise ahindukira arandeba.Nari mfite amatsiko menshi kubona yarahise andebe.”

Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe nyuma yo kwifotozanya na Odinga

Avuga ko icyo gihe bari muri Zanzibar aho Raila yari yagiye kuruhukira.Mbote akomeza avuga ko Odinga yari kumwe n’inshuti ze ari nabwo yaje kumusaba ko bakifotozanya.

Ngo Raila yarameye ubundi bajya ahantu heza hari urumuri.Uyu mukobwa kandi anavuga ko iyi foto yafashwe n’umwe mu bari bahekeje Raila Odinga muri Zanzibar.Ati “Nta kintu kirenze cyarimo, namusabye ifoto natunguwe n’uko yahise abyemera.”

Avuga ko ibibazo byatangiye ubwo yakandaga ku ifoto akayishyira ku mbuga nkoranyambaga.Ngo yibwiraga y’uko ubwo yifotoje afashe ku rutugu rwa Raila wenda abantu bazatekereza y’uko bavugaga ibijyanye n’ubucuruzi ariko ngo yasanze yibeshya.

Avuga ko mukuru we witwa, Irene Muringe yatangiye guhamagarwa n’inshuti n’abavandimwe bamusaba ko yabwira Murumuna we agakura iyo foto kuri Facebook kuko ishobora guteza ikibazo mu muryango wabo.

Ngo abashyigikiye Railla Odinga byageze aho batera ubwoba umuryango we bawubwira ko ikintu kibi cyaba kuri Odinga umuryango we uzajya mu kaga.Nyamara ngo kuri we ntiyiyumvishaga ukuntu ifoto yakurura impaka.

Raila Odinga Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya –NASA, yavuye muri Kenya yerekeza mu birwa bya Zanzibar ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017. Yagaragaye ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi ugaragara nk’ukiri muto muri hoteli yitwa ‘Park Hyatt hotel’ iri muri Zanzibar.

Aya mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017




Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

UBUMUNTU: Umunyamideli Kate Bashabe yasohokanye n’abana bo mu muhanda (+video)

” Niba udatura ntaho utaniye n’umusambanyi”Apotre Mutabazi