in ,

Isi yose yatangajwe n’igikorwa kidasanzwe kizabera mu bukwe bwa Lionel Messi(Iyumvire)

Messi & Roccuzzo

Kuri uyu wa gatanu nibwo umusore w’ikipe ya Fc Barcelona Lionel Andres Messi azasezerana kubana urudashira n’umugore we Antonella Roccuzzo wanamubyariye abana babiri, Tiago na Mateo. Ubu bukwe bw’aba ba Star bukaba buzabera mu gihugu cy’iwabo cya Argentina mu mugi wa Rosalio, aho uyu mukobwa ndetse na Messi bavuka. Gusa bitewe n’ubugizi bwa nabi buba muri uyu mugi ingamba zidasanzwe zafashwe. Messi Antonella (Reuters)

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Argentina La Nacion aravuga ko bitewe n’ikibazo cy’umutekano, uyu musore yafashe icyemezo cyo gukaza umutekano mu bukwe bwe, nyuma yo gushyiraho ama camera y’umutekano, hashize ukwezi abatasi b’abanya Israel bagenzura aho ubu bukwe buzabera dore ko ari indiri y’ubwicanyi ndetse n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bukaba buhakorerwa cyane, hazaba harimo kandi abasirikare barenga 150 b’igihugu n’aba bouncer 200 b’umutekano w’abantu bakomeye bazitabira. Ubu bukwe bukaba ari bumwe mu bukwe buzaba burimo inzego z’umutekano z’ingeri zose mu gihugu cya Argentine.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ifoto ya Nana Supersexy ari kumwe na The Ben yavuzweho na benshi

Reba amafoto ya Rihanna ari kumwe n’umukunzi we mushya yacicikanye ku isi yose