in

Isengesho rirarikoze: Muri APR FC hamanyekanye umukinnyi ushoboye ariko udashobotse wagiranye amakimbirane na mugenzi we bapfa gusenga

Mu ikipe ya APR FC, ubwumvikane hagati mu bakinnyi ntabwo bumeze neza, kuva mu myitozo ya nyuma iyi kipe yitegura gukina na AS Kigali, hari abakinnyi 2 bashwanye bapfa isengesho.

Mbere yo gutangira imyitozo, kapiteni Djabel Manishimwe yasabye ko Anicet Ishimwe yabanza agasenga, maze arasenga imyitozo ibona gutangira.

Ubwo imyitozo yasozwaga, Djabel yarongeye asaba Anicet ko yakongera akabasoreza isengesho, ubwo Anicet yahise amutuka ku babyeyi be.

Ubwo undi mukinnyi yahise abasaba ko batuza maze agasenga, isengesho risojwe Djabel yegereye Anicet amubaza icyo yamukoreye maze undi nawe ntiyashaka kumwumva.

Djabel nk’umuntu wubatse ufite umugore n’umwana kandi akaba ari kapiteni w’ikipe, yahise ajya kuganira n’umutoza Ben Moussa, maze asaba ko Anicet atagomba kutagaragara mu bakinnyi bakina na AS Kigali ubwo yagaragara, Djabel ubwe ntabe ariwe ugaragara.

Kubera ko umutoza yari yamaze gutoranya ikipe, yagerageje kumvisha Djabel, biza kurangira bose bagaragaye ku mu kino, ariko abarebye uyu mukino wa APR FC na As Kigali, Djabel yaje mu kibuga asimbura Anicet, gusa kubabibonye neza, Djabel ntabwo yigeze akora mu ntoki Anicet ubwo yamusimburaga yewe ntanubwo yigeze amureba mu maso.

Amakuru aturuka mu ikipe, abakinnyi bavuga ko Anicet ashiboye ariko adashobotse ngo kuko yiyita umuntu ubarenzeho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abari batuye muri Sudan ba bonanye n’imiryango yabo: Bamwe amarira yashokaga ku matama kubera ibyishimo byari bivanze n’urukumbuzi (video)

Tanga nimero wa kintu we uwuzaza mbere azakujyane: Umuvugabutumwa yatembagaje imbaga nyamwinshi nyuma y’imvugo idasanzwe yakoresheje abwira abakobwa guha nimero abasore(Videwo)