in

Iri ni ishyano:Umugore yakase ubugabo bw’umugabo we ,ntijyanyurwa amusanga kwa muganga akata n’udusabo tw’intanga.

Umugore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Feng utuye mu gihugu cy’Ubushinwa yakase ubugabo bw’umugabo we ndetse n’udusabo tw’inanga witwa Fan Lung w’imyaka 35 y’amavuko amuhora kumuca inyuma maze akaganira nundi mugore.

Uko ibintu byatangiye,umugabo Fan Lung yafashe telefone y’umugore we Feng maze yoherereza email undi mugore akunda w’imyaka 21 y’amavuko nawe witwa Zhang Hung arangije yibagirwa gufunga ububiko bwe “Account”maze umugore we aba afashe ya Telefone abona ubutumwa umugabo we yaramaze koherereza wa mugore wundi.

Ubwo yahise arakara cyane,aba aragiye afata umukasi,anjya mu cyumba mu gihe umugabo yarasinziriye ahita amukata ubugabo bwe,aba aratatse abantu baratabara niko guhita bahamagara ubutabazi baba bamwerekeje kwa muganga,ariko ubwo umugore ngo yari yahunze.

Ubwo umugabo bamunjyanye avirirana,gusa nubwo umugore yari yakase ubugabo bwe ntabwo umujinya washize cyangwa ngo anyurwe,nibwo kubona bamujyanye kwa muganga maze nawe anjyayo maze ahengera nta muntu umuriho,aba aragiye maze amukata n’udusabo tw’inanga.

Nkuko umwe mu baganga bakora aho uwo mugabo yarari yabitangaje yagize ati “Twe twagiye kubona tubona umuntu aje kuri Reception aratubwira ngo abonye umugabo wambaye ubusa ku muryango uri kurwana n’umugore”.

Ubwo twahise tujya kureba ikirikuba,nuko dusanga uwo mugabo ari kurwana n’umugore koko amaraso menshi ari kumumanukaho ku maguru,maze turabakiza maze umugore anjyanwa mu butabera guhatwa ibibazo ariko igitsina ndetse n’udusabo tw’inanga turatubura”.

Abaganga ndetse n’abashinzwe umutekano bashakishije ahantu hose,ariko nta mahirwe bagize yo kubibona,gusa bo barahamya neza ko Ipusi cyangwa ibwa byaba byabiriye,kandi birakomeza bivugwa ko uyu mugabo nyuma yo kubura amaraso menshi abaganga bagiye kumwitaho bityo akaba ameze neza nta kibazo nubwo nta gitsina gabo afite yewe n’udusabo tw’inanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa wo mu ndirimbo ikinyafu yavuze ko yayigiyemo atazi ibiyirimo

ShaddyBoo ahishuye umubare w’abasore amaze gukundana nabo nyuma ya Meddy Saleh.