in

Irabishaka byose: Menya igisabwa kugira ngo APR FC itware ibikombe 2 mu gihe habura imikino 2 gusa – Dore imikino ikipe 2 za mbere ku rutonde APR FC na Kiyovu Sports zisigaje

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bushaka ko abakinnyi bayo begukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro icyarimwe.

Imikino ibiri isigaye ku makipe 2 ayoboye urutonde rwa shampiyona(Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 60 ndetse na APR FC ya kabiri n’amanota 57).

Tariki 21 Gicurasi 2023, Kiyovu Sports izajya gusura ikipe ya Sunrise kuri sitade Gorogota, naho umukino usoza shampiyona uzaba tariki 28 Gicurasi aho izaba yakira Rutsiro FC.

Kuri aya matariki, nabwo ikipe ya APR FC izakira Rwamagana FC, naho ku mukino wa nyuma, APR FC izakirwa na Gorilla FC iherutse gutsinda Rayon Sports ibitego 3-1.

Hasabwa iki kugira ngo APR FC itware igikombe cya shampiyona

Ikipe ya APR FC isabwa gutsinda iyi mikino yose uko ari 2, mu gihe Kiyovu Sports yatakaje umwe mu mikino ifite. Ubu Kiyovu Sports isabwa gutsinda umukino umwe gusa undi ikawunganye ubundi ikaba ibujije amahirwe APR FC.

Ndetse kandi ubu ikipe ya APR FC yakaniye irashaka no gutwara igikombe cy’amahoro, aho umukino wa nyuma izawukina n’ikipe ya Rayon Sports tariki 3 kamena 2023.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bishimye nk’abatwaye igikombe! Muri APR FC bakoze ibirori bidasanzwe batumira n’abafana nyuma yo gutsinda KIYOVU SPORTS (AMAFOTO)

Amakuru mashya yihutirwa kuri wa mwana w’umunyeshuri wapfiriye mu kigo cy’amashuri yigagamo