in

Amakuru mashya yihutirwa kuri wa mwana w’umunyeshuri wapfiriye mu kigo cy’amashuri yigagamo

Amakuru mashya yihutirwa kuri wa mwana w’umunyeshuri wapfiriye mu kigo cy’amashuri yigagamo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 12 wapfiriye mu ivuriro rito (Infirmerie) ry’Ishuri rya Ecole des Sciences de Musanze.

Bivugwa ko uyu mwana yitabye Imana nyuma yo kwimwa uruhushya rwo gutaha ngo ajye kwivuriza hanze y’ishuri.

Kuri ubu umwe mu bakozi b’iri shuri yatawe muri yombi.

Uyu munyeshuri yitabye Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 13 Gicurasi 2023.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagize icyo ruvuga ku rupfu rw’uyu munyeshuri, rugendeye ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi, rwavuze ko rwatangiye iperereza kuri uru rupfu.

Uru rwego rwagize ruti “RIB yatangiye iperereza ku icyaba cyateye urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuli. Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy’ishuli ubu yafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irabishaka byose: Menya igisabwa kugira ngo APR FC itware ibikombe 2 mu gihe habura imikino 2 gusa – Dore imikino ikipe 2 za mbere ku rutonde APR FC na Kiyovu Sports zisigaje

Urupfu rw’Umugabo wararanye n’inshoreke ye akabyuka yapfuye rwaburiwe ubusobanuro