in

Ipusi ifite amezi atandatu yatabaye umuryango w’abantu 6 (AMAFOTO)

Ipusi y’amezi atandatu yitwa Nina yatabaye umuryango w’abantu batandatu barimo abana ba 4 n’ababyeyi babo , muri Leta ya Ohio .

Inkuru dukesha ikinyamakuru Fox News ivuga ko kuwa gatanu tariki 3 Werurwe 2023 mu rukerera hagana saa kumi n’imwe , aribwo iyo pusi yamenye iby’uko inzu irigushya ikirukanyira kuri ba nyirayo mu cyumba  igatangira kunyawuza inshuro nyinshi ari nako yikinangura ariko banyirayo bakabanza gutekereza ko iri gushaka gukina ,

Ngo kugeza ubwo umubyeyi w’umu mama yabyukaga ngo ayisubize kuryama ariko yasohoka agatangira kumva umunuko waturukaga mu nyubako hasi ,ari nako abona umwotsi ,ahita amenye ko inzu yabo  irigushya yihutira kubyutsa abana n’umugabo basohoka mu nzu biruka.

Kugeza ubwo ngo umugabo we yanasohotse yambaye akenda k’imbere gusa.

Inzu yari yahiye ihereye hasi abandi baryamye hejuru kuburyo bari kwisanga byabakomeranye
Inzu yari yahiye ihereye hasi abandi baryamye hejuru kuburyo bari kwisanga byabakomeranye
Iy'ipusi yitwa Nina yagize uruhare mu gutabara umuryango w'abantu batandatu
Iy’ipusi yitwa Nina yagize uruhare mu gutabara umuryango w’abantu batandatu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video; Uko umuhanzi Costa Titch yaguye ku rubyiniro agahita apfa

Papa yakiriye Abasenyeri bo mu Rwanda