in

Inkuru y’urupfu rwa Esther yababaje benshi ,yapfuye ababaye

Esther yitabye Imana nyuma yo kumara igihe arwariye kwa muganga

Kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe 2023 nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Tuyishime Kayijamahe Esther wari umuririmbi mwiza  yamenyekanye ,.

Amakuru Yegob ikesha bamwe mu basenganaga na nyakwigendera avuga ko  Esther yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe ,nyuma y’urupfu rw’umwana we w’imfura  yari akimara kwibaruka witabye Imana ku itariki  14 Gashyantare 2023.

Ngo kuva icyo gihe Esther  yahise ajya muri koma akimara kumenya inkuru y’urupfu rw’umwana  kugeza ku itariki 18 Werurwe 2023 ubwo yitabaga Imana.

Esther Tuyishimire yavutse ku itariki 20 Ugushyingo 1996 ,avukira muri Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba ndetse mu mwaka washize wa 2022 ku itariki 21 Gicurasi nibwo yari yashyingiranwe n’umukunzi we Ndatimana Francois.

Esther akaba yari umukozi w’Imana mu itorero rya ADEPR ndetse yanyuze mu Cholare zitandukanye ,zirimo chorale Amahoro yo ku Kinamba na chorali Bethsaida y’Ikibungo, urupfu rwe rukaba rwarababaje benshi mubari bamuzi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mama Nick wamenyekanye muri filime City Maid yakoze impanuka iteye ubwoba

Kigali habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka nini yagonze umumotari ahetse umugore we agacika umutwe -AMAFOTO