in

NdababayeNdababaye

Inkuru mbi itugezeho nonaha: Wa mwana Olga makunze yitabye Imana😭| Mama we avuze ibyabaye byose

Olga yitaby

Wa mwanaa muto w’umukobwa mwakunze witwa Olga kuri ubu yamaze kwitaba Imana. Iyi nkuru mbi isakaye mu gihe hashize iminsi Olga ajyanywe mu gihugu cy’Ubutalitani aho yari yagiye kwivuriza ndetse yabashije no kuvurwa ku buryo haburaga iminsi mike ngo atahe aze mu Rwanda gusa yaje kugira ikindi kibazo cyatunguranye ndetse kikanatungura abaganga bamwitagaho umunsi ku munsi ari nacyo cyaje kumuviramo urupfu.

Mama wa Olga aganira na Kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube yavuze ko ashima Imana ndetse akaba anashimira abantu bose bitanze yaba ari ababa mu Rwanda ndetse n’ababa hanze y’U Rwanda bitanze kugirango Olga avuzwe.

Mama wa Olga yavuze ko ubwo Olga yarari mu Butaliyani aho yari yaragiye kwivuriza, bajyaga baganira akamubwira ko arimo gukira ndetse akanamubaza ibyo azamuzanira igihe azaba aje mu Rwanda. Mama wa Olga yavuze ko Olga yari yarakize neza ndetse afite n’akanyamuneza gusa mu gihe yari agiye kujyanwa mu cyumba cy’abana bitegura gusezererwa n’ibitaro yahise agira ikibazo ubwo umutsi umwe ujyana amaraso mu mutwe waje guturika maze amaraso atangira gutemba mu mutwe. Uku gutemba kwaje no gukomereza ku bwonko maze Ku ya 30 Nzeri 2021, Olga yitaba Imana.

Mama Olga yavuze ko muri byose ashima Imana ndetse anongeraho ko ibyabaye byose byari umugambi w’Imana.

Olga

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jimmy Gatete yasuye abakinnyi ba AS Kigali

Indwara zikakaye zigutegereje niba utanywa amazi kenshi.