in

NdabikunzeNdabikunze

Indwara zikakaye zigutegereje niba utanywa amazi kenshi.

Nk’uko tubikesha urubuga Medisite rwerekanye indwara ndetse n’ibibazo umubiri wawe wagira uramutse utanyoye amazi mu buryo buhoraho:

1.Kutanywa amazi bitera Impatwe (Constipation)

“Ese ujya wibuka kunywa amazi mbere cyangwa nyuma yo gufata amafunguro?” Amazi ni ngombwa cyane mu igogora ry’ibiryo. Iyo unyoye amazi mbere yo gufata amafunguro, bituma igikoma cy’ibyo wariye gikorerwa mu mara cyoroha, bityo bigatuma intungamubiri zivamo kuburyo bworoshye, kandi ntibinanize igogora ry’ibiryo. Iyo rero utanyoye amazi, ni hahandi usanga ibiryo byatinze mu mara, bigatuma n’imyanda itinda gusohoka, igatangira ikiremamo utubumbe, bigatera impatwe cyangwa kuyisohora bikagorana.

Mu bimenyetso by’impatwe twavugamo:Kujya ku musarani inshuro zitarenze eshatu mu cyumweru, ububabare mu nda, kugugara, no kubabara mu gihe wituma n’ibindi. Kunywa amazi rero ni byiza cyane ku rwungano ngogozi (Digestive system)

2.Kutanywa amazi bitera gufatwa n’imbwa (Crampes Musculaire)

Ni kenshi umuntu afatwa n’ibinya mu mikaya cyangwa se bimwe abantu bita imbwa, gusa ubu ntabwo ari uburwayi kuri bamwe, ahubwo iki ni ikimenyetso akenshi cyo kubura amazi mu mubiri cyane cyane ku bantu bakora imyitozo ngororamubiri.

Impamvu itera ibi ni uko uko imikaya ikora cyane, igenda ibika imyanda bita Acide lactique. Uko igenda iba myinshi mu mikaya, umwuka mwiza wa Oxygene ugenda uba muke bityo bigatuma ufatwa n’imbwa. Nkuko Dr Daniel Scimeca, umuganga rusange yabivuze mu gitabo yanditse cyitwa “Plus jamais fatigué aux Editions Alpen, ngo kunywa amazi bifasha isohorwa ry’imyanda mu mubiri bityo bigatuma udafatwa n’imbwa.

3.Kutanywa amazi bitera utubuye duto mu mpyiko

Nubwo ushobora kuba utagira inyota, tangira wige umuco wo kunywa amazi ahagije buri munsi kuko kutanywa amazi bishobora gutuma impyiko zawe zangirika.Nkuko bisobanurwa na Dr Daniel Scimeca impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda. Iyo myanda rero iba irimo n’imyunyungugu. Ngo iyo utanyoye amazi ahagije iyo myanda yiremamo utubuye duto ku buryo twakwangiza impyiko. Bimwe mu bimenyetso by’utwo tubuye twavugamo nk’ububabare bukabije bw’umugongo, mu ruhande rw’impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gihande cy’impyiko n’ibindi.

4.Kutanywa amazi bitera kugira ibibazo bijyanye n’imyakura (Des troubles neurologiques)

Dr. Daniel Scimeca avuga ko uko umuntu agenda asaza, ariko ubushake bwo kunywa amazi bugenda bugabanyuka. Nubwo ubushake bwo kunywa amazi buba budahari, ariko umubiri uba uyakeneye. Kumara imyaka runaka rero utanywa amazi biteza ibibazo bishingiye ku myakura.

N’ubwo nta bushakashatsi buhamye kuri ibi, ibitekerezo by’abahanga mu by’ubuzima bivuga ko iyo ubwonko bubuze amazi, ibice bitandukanye byabwo bitangira gukora nabi ugasanga umuntu arazengera akaba yanitura hasi.

5.Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato na hato

Kutanywa amazi bitera kurwara umutwe wa hato nahato. Nubwo nta bushakashatsi bwihariye burakorwa, ariko ibitekerezo by’inzobere mu by’ubuzima bivuga ko iyo utanyoye amazi ahagije, bituma umubiri ukoresha ayo wifitemo bigatuma umubiri ukakara. Iyo amazi abuze mu mubiri, umwuka mwiza wa oxygène uragabanyuka.

Iyo rero ubwonko bubuze wa mwuka mwiza, nibwo wumva utangiye kurwara umutwe udasobanutse, gusa ntabwo umutwe ukurya burighe uba watewe n’amazi make, kuko hari n’izindi mpamvu nyinshi. Inama zitangwa n’abaganga b’inzobere ni uko byibuze kunywa ibirahure by’amazi hagati ya 3 na 4 ku munsi ari byiza mu kwirinda umutwe wa hato na hato.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi itugezeho nonaha: Wa mwana Olga makunze yitabye Imana😭| Mama we avuze ibyabaye byose

Bimwe mubyo usabwa ngo witabire umukino wa Rayon Sports na Kiyovi Sports (Rayon Sports Day)