in

Inkuru itari nziza ku muhanzi Mani Martin watakaje ikintu gikomeye

Umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda, Mani Martin, arasaba ubufasha nyuma y’uko konti ye ya gmail yinjiriwe n’abantu bagahita batwara umuyoboro wa Youtube yacishagaho ibihangano bye.

Abinyujije kuri Twitter, Mani Martin, yanditse atabaza ubuyobozi bwa Youtube avuga ko umuyoboro yakoreshaga watwawe ndetse ubu indirimbo ze zose adashobora kuzibona.

Yasobanuye ko benengango binjiriye muri konti ye email ( G mail) ihuje n’umuyoboro we wa YouTube yakoreshaga mu gucuruza ibihangano bye.

Iyo urebye kuri YouTube indirimbo za Mani Martin zose ntago zicyigaragara, iyi ushatse indirimbo ze ushobora kubona izashyizwe ku yindi miyoboro.

Uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze EP y’indirimbo enye yise Tunes Of People.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda:amashusho y’umugeni wahetswe mu ngobyi ku munsi w’ubukwe bwe akomeje gutangaza abatari bake

Amashusho y’umunsi: Miss Muyango yagaragaye mu ikanzu ndende igaragaza ibibero