in

Rwanda:amashusho y’umugeni wahetswe mu ngobyi ku munsi w’ubukwe bwe akomeje gutangaza abatari bake

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho y’ubukwe budasanzwe buherutse kubera mu karere ka Muhanga aho umugeni yagaragaye ahetswe mu ngobyi maze abantu birabatangaza cyane.

Muri aya mashusho bigaragara ko aba bageni bashatse kwigana umuco wo hambere aho umugeni wabaga ugiye gushyingirwa bamutwaraga bamuhetse mu ngobyi.Uyu mugeni washatse kugarura uyu muco gakondo yari ahetswe mu ngobyi bamutwikirije imitaka ,ndetse agaragiwe n’abatari bake bagenda baririmba.Maze bageze i Muhanga mu mujyi abantu benshi bahise babarangarira cyane bose batunguwe n’aka gashya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi musore akubiswe agiye kwambika impeta inkumi(video)

Inkuru itari nziza ku muhanzi Mani Martin watakaje ikintu gikomeye