Ikipe ya APR FC ikomeje kwishimira ko Buregeya Prince usanzwe ari Kapiteni wungirije yamaze gukira imvune yari yatumye adakina umukino w’umunsi wa 16 batsinzemo Mukura Victory Sports igitego kimwe ku busa.
Uyu myugariro wo hagati yari amaze hafi ukwezi yaragize imvune we na Kapiteni Manishimwe Djabel, gusa amakuru meza ahari ni uko kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 yasubukuye imyitozo.
Kuri Manishimwe Djabel we ntabwo yari yakira imvune neza, ariko hari amahirwe ko ku munsi wa 18 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere azaba yaragarutse mu kibuga.
APR FC ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona aho bazacakirana na Kiyovu Sports i Muhanga, uyu mukino ukaba uzahuza amakipe anganya amanota 31.