in

Inkumi yavugishije abatari bake nyuma yo gushyira hanze amashusho y’umukunzi wayo ayimesera ikariso.

Inkumi yo mu gihugu cya Kenya ikomeje kuvugisha abatari bake nyuma yo gushyira hanze amashusho yafashe agaragaza umukunzi wayo ari kuyimesera akenda k’imbere atabizi aho abibonye arwana no guhisha isura ye none aya mashusho yamaze gukwirakwira hirya no hino ku isi.

Nk’uko bigaragara muri aya mashusho yakwirakwiye hirya no hino ku Isi, iyi nkumi itangira yifata amashusho yambara neza amataratara yihengeka umusaya nka bimwe by’inkumi zifata ‘Selfie’. Nyuma y’amasegonda make yahindukije camera iyerekeza ku mukunzi wayo ari gufura akenda k’imbere k’iyi nkumi gafite ibara ry’iroza.

Uyu musore aba yizihiwe avugutana ubushake bijyana n’umuziki aba yumva n’ubwo Radio aba awumviraho iba itagaragara. Nyuma y’igihe gito umukobwa amushyizeho camera, uyu musore yumvikana amubaza ubwoko bw’iyi kariso aba amesa ati “Iyi ni string?”. Aba ayifite mu ntoki ayirambuye. Nyuma y’iki kibazo yeguye umutwe ahita asanga iyi nkumi iri kumufata amashuho ihita ihisha isura bwangu

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Aurore Kayibanda n’abo mu muryango we harimo na mama we barize barahogora ubwo bashyiraga indabyo ku mva y’umuhanzi Hirwa Henry(Amafoto)

Inkumi yabyaranye na Diamond Platinumz yateje intambara ikomeye