in

Inkumi yabyaranye na Diamond Platinumz yateje intambara ikomeye

Umunyamideli wo muri Tanzania Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond Platinumz yateje intambara ikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho abantu bakomeje kwibaza niba umwana we Koko yaramubyaranye n’uyu muhanzi w’icyamamare cyangwa niba yaramubyaranye n’undi mugabo.

Byarakaje cyane Hamissa Mobetto ahita atanga gasopo ku bantu babakomeje gukwirakwiza aya makuru bibaza kuri Se wa Deedaylan Abdul Naseeb .

Yanditse agira ati “Murekere aho kuvuga ku muhungu wanjye, ni gute abantu bakuze bicara bakavuga ku bintu bitabareba. Ni gute uvuga umwana w’imyaka itanu nk’aho mwari muhari mutwita?”

Yakomeje agira ati “Ndabingize mureke ibi bintu , simbikunda iyo abantu bakomeje kuvuga ku muhungu wanjye.”

Umwirondoro w’umugabo wabyaranye na Hamissa Mobetto umaze igihe kinini ugibwaho impaka, hari n’abadatinya kuvuga ko Se wa Deedaylan yaba ari AliKiba dore ko na we bigeze kugirana ibihe byiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi yavugishije abatari bake nyuma yo gushyira hanze amashusho y’umukunzi wayo ayimesera ikariso.

“Muri imfura ndabakunda cyane” Miss Mutesi Jolly yashimiye abarimo Knowless bamukoreye ibidasanzwe (video)