in

Ingaruka zikomeye zibasira abantu bakunda gutekereza cyane birenze urugero.

Ubusanzwe gutekereza ni byiza kandi birafasha mu buryo bwo kugera ku ntego zacu tuba twihaye, ariko iyo gutekereza birenze urugero biba bibi cyane ku buryo bishobora kurangira ubibabariyemo cyangwa bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe.Nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru twaguteguriye.

Ku by’ibyo rero twifashishije urubuga Psych2go na Harvard Medical School, tugiye kugufasha kumenya uko wa kwitwara wifashishije ibintu 5 bikwereka ko gutekereza cyane atari byiza ubundi ubirwanye.

1.BIGIRA INGARUKA MU MIBANIRE YAWE N’ABANDI

Iyo tumaze igihe kirekire dutekereza ku byo abandi batuvuga cyangwa uko batubona, bidutera ubwoba cyane bigatuma dutangira kubahunga, bikadukururira kwisanga twenyine buri gihe twigunze. Ibaze noneho ugiye uhora utekereza ko abantu batagukunda noneho ntubavugishe, icyo gihe wahomba byinshi ukabura n’ibyakagiriye akamaro ahazaza hawe. Ni byiza kudaha umwanya intekerezo ngo zituyobore.

2.USHOBORA KWISANGA WARWAYE INDWARA ZO MU MUTWE

Ubushakashatsi bwasohotse mu gitabo Abnormal Psychology mu 2013, bwagaragaje ko gutekereza cyane ku makosa yawe, ku byo wangije utabishaka n’ibindi nkabyo bikururira nyir’ukubitekereza ibibazo birimo no kuba yarwara indwara zo mu mutwe.

2.BITUMA UDASINZIRA

Rimwe na rimwe mu ijoro hari igihe bikugora ukisanga urimo gutekereza ibizakurikiraho ejo. Ibyo rero bikurura umunaniro nturyame ngo usinzire cyangwa ngo uruhuke neza nk’uko ubikeneye.

3.UBURA UBUSHAKE BWO KURYA CYANGWA UKARYA BIDASANZWE

Uzumva usa n’udashaka ibiryo cyangwa urye byinshi ku bw’agahimano ntihagire icyo bikumarira. Iyo uri kurya ukarenza urugero birangiza cyane bikagaruka no ku mubiri wose muri rusange.

4.BIGABANYA IMYAKA YAWE YO KUBAHO

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvad Medical bugakorerwa ku bantu bari hagati y’imyaka 60 na 70 kugeza ku bafite 100 bapima ubwonko bwabo, basanga abantu bapfuye ari bato bari bafite ingano nkeya ya Poroteyine bigatuma ubwonko bwabo bukora buhoro cyane.
Gutekereza birenze rero bituma ubwonko bukora akazi kenshi poroteyine ikagabanyuka cyane. Ntabwo tuvuze ko nutekereza cyane uzapfa ku myaka 30 ariko icyiza wiyiteho birenze ugabanye ibiguhangayikisha wishime ubane n’abatuma wumva utuje, ukunzwe, bizagufasha kurwanya bene ibyo bitekerezo byagira ingaruka ku buzima bwawe mu gihe kizaza..

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

WhatsApp yatangiye gutakaza umubare munini w’abayikoresha nyuma y’amavugurura yazanye.

Mukobwa, iga kurangwa n’iyi mico kuko izagufasha kwigarurira imitima y’abagabo bakwifuza.