in

Indirimbo yose akozeho birangira imenyekanye! Muzika Nyarwanda yungutse umusore w’umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo uri mu bagezweho muri iyi minsi

Indirimbo yose akozeho birangira imenyekanye! Muzika Nyarwanda yungutse umusore w’umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo uri mu bagezweho muri iyi minsi.

“Indirimbo z’ibyamamare zarambitsweho ibiganza na Producer Bray Pro bikarangira zitiriwe abandi”.

Mu bisanzwe muri entertainment uzumva, uzareba indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikorwa zasohoka zigakundwa cyane zikitirirwa abandi bitewe n’uko akenshi aribo baba barahawe ibiraka byazo nyamara ugasanga inyuma yazo hari abantu bagiye bazigiraho uruhare rukomeye mwifatwa ryazo ariko bikarangira badashyizweho nk’abantu bagize uruhare runini kurizo ndetse bikarangira nta credit bahawe.

Ibi ni nabyo byabaye ku musore w’umunyarwanda witwa Manzi Emmanuel wamamaye cyane nka Director Bray Pro urimo kugenda wigaragaza neza mu gutunganya amashusho y’indirimbo zitandukanye (Music video director).

Director Bray Pro ni umwe mubakoze amashusho y’indirimbo Siri Regular y’umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda ukunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga million 9 ku rubuga rwa YouTube, iyi ndirimbo kandi yanatumye Direct Bray Pro aba nominated mu bihembo bya Hipipo Music awards bitangirwa muri Uganda.

2. Andele by Daddy Andre ft Nina Roz

Iyi ndirimbo iri muzatumye izina nka Bray Pro rizamuka cyane bituma n’abandi batangira kumwiyambaza kubera ubuhanga buhambaye bari bamaze kumubonamo.

3. Commando ya T Paul ft heli baibe

4. Omwana wabandi ya Daddy Andre

Uyu muhanzi Daddy Andre yaje no kwandika kuri Twitter ye yifuriza Director Bray Pro isabukuru nziza y’amavuko biza bishimangira umubano mwiza Bray Pro afitanye n’abaririmbyi b’abagande uyu Daddy Andre kandi afitanye indirimbo na Phil Peter bise “Cakula”.

Director Bray Pro ni umunyarwanda ariko akaba yari asanzwe akorera ibikorwa bye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda arinaho izina rye nka Bray Pro ryatumbagiye cyane kuruta mu Rwanda.

Uyu musore ufite impano idasanzwe mu gutunganya indirimbo na sinema akoresha amazina ya @bray_pro_ kuri Instagram ye na Bray Pro ku rubuga rwa Facebook ndetse na bray_pro1 ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mr key yashyize hanze indirimbo yise Uulalaa igamije gucyebura abanyamadini.

Abakobwa babiri b’impanga bavuka mu Rwanda bageze muri Canada barahirwa none bagarutse kubaka amashuri mu Rwanda ndetse bubakira n’abaturage