in

Abakobwa babiri b’impanga bavuka mu Rwanda bageze muri Canada barahirwa none bagarutse kubaka amashuri mu Rwanda ndetse bubakira n’abaturage

Muri Rwanda day yabereye i Washington muri Leta zunze ubumwe za America , yitabiriwe n’abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi.

Muri iyi Rwanda day , abakobwa babiri b’impanga bashimiye H.E Paul Kagame, nyuma yuko bamusabye ikibanza cyo kubakiramo abaturage bakagihabwa .

Aba bakobwa babiri basabye ikibanza muri 2013 ubwo H.E Paul Kagame yasuraga Abanyarwanda muri Canada , icyo gihe yarakibemereye ndetse bagihabwa mu Bugesera .

Aba bakobwa bafatanyije n’inshuti zabo  baje kubakira amashuri Abanyarwanda ndetse bubaka n’amazu y’abaturage.

Kuri ubu aba bakobwa batanga arenga million 200 z’amanyarwanda ku mwaka yo gufasha kuri ayo mashuri bubatse , ndetse muri iyi Rwanda day basabye abandi Banyarwanda ko gufasha AbaturaRwanda batabiharira Leta ,ahubwo ko nabo bakwiye gutanga umusanzu. Raba videwo.

https://www.instagram.com/reel/C25zuAut-ay/?igsh=MTVmanBiM2FxazY4Mg==

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo yose akozeho birangira imenyekanye! Muzika Nyarwanda yungutse umusore w’umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo uri mu bagezweho muri iyi minsi

Avungwa mu mikino : Kylian Mbappe muri Real Madrid, Bruno Fernandes muri Saudi Arabia pro league, Leroy Sane muri Liverpool