in

Imbamutima za Cristiano Ronaldo ndetse n’inkoramutima ye Piers Morgan nyuma yo kwandikisha uduhigo dushya muri ruhago!

Umunyamakuru Piers Morgan uvugwaho kuba inkoramutima ya Cristiano Ronaldo ,yarase amashimwe Cristiano Ronaldo nyuma y’uko yaraye yesheje uduhigo dushya dutandukanye.

Mu ijoro ry’ejo kuwa kane ikipe ya Al Nassr Cristiano Ronaldo asigaye abereye kapiteni, yandagazaga ikipe ya Al Wehda itsinda ibitego bine ku busa mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere cya Arabia Saudite.

Cristiano Ronaldo yishimana n’abagenzi be

Uyu mukino Cristiano Ronaldo yatsindiyemo ibitego bine wenyine haba ku munota wa 21, 40,53 na 61.
Cristiano Ronaldo yandikaga andi mateka yo gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe ( Hattrick) ku nshuro ya 61 mu mateka ye. Inshuro 40 yabikoze mu mikino ya shampiyona.

Ronaldo ubwo yatsindaga ibitego bine mu mukino wenyine, byatumye yuzuza ibitego 503 yatsinze mu mashampiyona atanu n’amakipe atanu amaze gukinira.
Ronaldo yatsinze ibitego 311 muri LaLiga agikinira Real Madrid, yatsinze 103 muri Premier league akinira Manchester United, yatsinze ibitego 81 muri SerieA agikinira muri Juventus, ibitego bitatu muri Sporting CP y’iwabo muri Portugal ndetse n’ibitego bitanu amaze gutsindira muri shampiyona ya Arabia Saudite.
Nyuma y’uko akoze ibo byose abantu batandukanye cyane cyane abakunzi be. Umwe mu batarimfanye ni Piers Morgan, umunyamakuru uvugwaho kuba inkoramutima ye.
Cristiano Ronaldo waraye ugize umukino mwiza

Piers Morgan yanditse kuri Twitter ati ” Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bine byose bya Al Nassr itsinda bine Al Wehda, atsinda ibitego birenga 500 muri shampiyona mu mwuga we. Ubu afite hattrick 61. Afite imyaka 30 yarafite hattrick 30, kuva ku myaka 31 yongeyeho izindi 30. Ubu afite imyaka 38. Komerezaho”.
Ronaldo na we yagiye ku mbuga ze nkoranyambaga arandika ati ” Ibyiyumviro bikomeye byo gutsinda ibitego 4 no kugeza ibitego 500 bya shampiyona”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyamafaranga batanu nibo bazanye imbaduko mu rugamba rwo kugura Manchester united -AMAFOTO

Cyusa agiye gusangiza umunsi w’abakundana abatuye i Huye arikumwe n’inkumi y’ikimero yasimbuje Janine -AMAFOTO