in

Ikizungerezi Tanasha Donna yibukije abantu ko yabyaranye na Diamond Platnumz batandukanye

Umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna wabyaranye na rurangiranwa mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz yibukije abafana be ko yabyaranye n’uyu muhanzi uzwiho gukunda abagore cyane.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tanasha Donna yasohoye ifoto ya Diamond Platnumz ari kumwe n’umuhungu we yabyaranye na Tanasha Donna.

Nyuma yo gusohora iyo foto yahise ajya munsi yayo ahandikwa amagambo (Caption) maze yandikaho ati “Papa n’umuhungu” nyuma yo kwandika gutyo yahise arenzaho n’udutima ibintu byatumye abamukurikira bavuga ko ari kwiyibutsa urukundo rwe na Diamond Platnumz.

Tanasha Donna yakundaga na Diamond Platnumz mu mpera z’umwaka wa 2019 urukundo rwabo ruza gukomera muri 2020 ari naho bakoranye indirimbo yabiciye bigacika mu Karere k’iburasirazuba ndetse baje no kubyarana umwana w’umuhungu bamwita Naseeb Junior.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi ashobora kuzaba arimo gufanwa nk’amakipe akomeye y’i Burayi

Rutahizamu Moussa Camara utaragaragara asinyira Rayon Sports ukuri kose ku ibye n’iyi kipe kwamenyekanye