in

Amavubi ashobora kuzaba arimo gufanwa nk’amakipe akomeye y’i Burayi

Abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi bayobowe na Claude Ngendahimana bakomeje kwerekana imbaraga zikomeye ku bijyanye n’uburyo abafana bazaba bahagaze muri Sitade ya Huye.

Uyu muyobozi w’abafana b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, mu kiganiro yagiranye na Flash FM yatangaje ko bagiye gufata bamwe mu bafana b’amakipe akomeye hano mu Rwanda bakazaba bayoboye abandi bafana benshi bazaba bari kureba umukino w’Amavubi ndetse na Ethiopia muri sitade.

Uburyo uyu muyobozi yatangaje yavuze ko abafana baratoranya ejo kuwa gatandatu bose bazahagurukira kuri FERWAFA ku isaha ya saa moya za mugitondo.

Kandi mu byo yakomeje atangaza yavuzeko abafana bose bagomba kuba bisize amarange cyane ko ayo mafaranga bazaba bakoresheje bisiga amarange bazayishyurwa kugirango imifanire muri Sitade izabe ifite imbaraga zikomeye cyane.

Iyi mifanire izaba iri muri Sitade ya Huye ikunze gukoreshwa cyane n’amakipe y’iburayi benshi mu bafana baba bisize amaranga kandi ubona ari ibintu byiza cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Aba-Miss bahuye” Ibyavuzwe ku mafoto ateye ubwuzu ya Mutesi Jolly na Nishimwe Naomi bari mu muhanda

Ikizungerezi Tanasha Donna yibukije abantu ko yabyaranye na Diamond Platnumz batandukanye