in

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gutangira umwiherero udafite icyo umaze

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gutangira umwiherero abantu benshi barimo kwemeza ko nta kintu uzafasha abakinnyi.

Mu cyumweru gishize YEGOB yabatangarije ko umutoza Carlos Alos Ferrer yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA ko yamuha umwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu akabategura mu gihe cy’aka karuhuko ko kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Nyuma y’ubu busabe benshi bemezaga ko uyu mwiherero Carlos arimo gusaba ntacyo umaze cyane ko imikino u Rwanda rufite iri hafi ari mu kwezi kwa 3 kandi iy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu ntayo dufite hafi aha.

Ibi byahise byemezwa cyane n’umuvugizi wa FERWAFA Jules Karangwa, mu kiganiro yahaye Flash FM avuga ko umwiherero uhari mu cyumweru gitaha, ariko igihe cyanyacyo uzatangirira ntabwo kiremezwa neza. Yakomeje avuga ko bizaba ari ukwitoza gusa nta mukino n’umwe wa gishuti bagomba gukina ahubwo bitewe nuko umutoza azaba abibona bashobora kuzakina hagati yabo ubwabo.

Karangwa Jules abajijwe ku ibaruwa Rayon Sports yanditse isaba kongerwa kw’abakinnyi, yahakanye yivuye inyuma ubu busabe avuga ko ibyo ikipe ya Rayon Sports yasabye bidashoboka kuko itegeko ry’abakinnyi bemewe muri buri kipe hano mu Rwanda ari 30 gusa nta bandi bakongerwaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburanga bw’inkumi yatumye umukinnyi w’Amavubi atabona inshundura akibonera ikibero

Kigali: umugore yaguye gitumo umugabo we yasohokanye inkumi ahita akora ibidasanzwe