in

Ikipe ya Vision FC yahumuriwe amarozi ya Muhanga FC yanga kujya mu rwambariro bituma umukino usubikwa

Umukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri wahuzaga ikipe ya As Muhanga na Vision FC, wahagaze ku munota wa 67 kubera umwijima w’ijoro.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ukabera kuri sitade ya Muhanga. Ubwo amasaha y’umukino yari yegereje, ikipe ya Vision FC yanze kwinjira mu Rwambariro kubera kwikanga amarozi, aho yavugaga ko As Muhanga yabaroze.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Ibi byatumye komeseri Nizeyimana Jean ategeka Vision FC kwinjira mu Rwambariro ngo agenzure ibyangombwa by’ikipe ariko bakomeza kwanga kwinjira, bituma ahagarika umukino afata inzira arataha. Saa 15:40′ Komiseri yagaruwe  ku kibagaho na FERWAFA ngo aze atangize umukino.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Saa 16:56, ni bwo umukino watangiye gusa bigaragara ko umwijima ushobora kuba mwinshi, bigateza isubikwa. Kubera sitade ya Muhanga itagira amatara, umwijima wabaye mwinshi, bituma ku munota wa 67 umukino waje gusubikwa ari ibitego 3 bya As Muhanga kuri 1 cya Vision FC.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hehe no kongera guterwa ipfunwe ry’uruhu rwawe rukanyaraye! Subirana uruhu rufite itoto mu byumweru bibiri gusa kuko ibiheri, amabara n’imiburu byose biba bigiye

Amashusho: The Ben yasebejwe na Pamella mu bukwe