in

Ikipe ya Apr Fc yahaye Adil Erradi Mohammed umunsi ntarengwa wo kugaruka

Umutoza mukuru wa Apr Fc, Mohamed Adil Erradi yahawe umunsi ntarengwa, aramutse awurengeje bikamubyarira amazi nk’ibisusa.

Adil Erradi Mohammed yagiye mu biruhuko iwabo nyumo yo kongera amasezerano mu ikipe ya Apr Fc, akaba amaze igihe kitari gito.

Abayobozi ba Apr Fc bamubajije igihe azazira, abawira ko aza uyu munsi. Kubera ukuntu yagendaga yigiza iminsi imbere yo kuza, ubuyobozi bwe bwamubwiye ko agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere, ataza akigumira iwabo.

Apr Fc imaze iminsi ikora imyitozo ariko nta mutoza mukuru bafite, aho bakoteshwaga imyitozo n’umutoza wungirije Pablo Morchon.

Biteganijwe ko Adil Erradi Mohammed agera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama 2022.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukinnyi Rayon Sports iherutse kugura imwitezeho ibitangaza yahise avunika

“Uri mwiza waradusajije” Ibyavuzwe n’abafana ba Muyango Claudine nyuma yo kubona ubwiza bwe (Videwo)