Umukinnyi mushya ukina mu ikipe ya Rayon Sports, Rafael Osaluwe Olise yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wa ginshutu wabahuzaga na Heros.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yahuraga n’ikipe ya Heros, aho ikipe ya Rayon Sports yari yayakiriye mu Nzove.
Uyu mukino waje kurangira ari ibitego bitatu bya Rayon Sports ku busa bwa Heros, nubwo batahabye intsinzi ntabwo bacyuye umukinnyi wabo wo hagati nkuko bari bamuzanye.
Umukinnyi wo hagati, Rafael Osaluwe Olise yagize ikibazo cy’imvune mu gice cya mbere cy’umikino ndetse ahita avamo.
Abaganga bahise bajya kumwitaho, bikaba biteganyijwe ko baraza gutangaza igihe azamara hanze y’ikibuga.
Rafael Osaluwe w’imyaka 23 yaje mu Rwanda mu 2018 ahita asinyira Bugesera FC. Akaba yarageze muri Rayon Sports ukwezi gushize.