in

Ikipe ihora mu matsinda y’imikino Nyafurika irifuza gusinyisha icyarimwe Essomba Onana na Joachiam Ojera

Ikipe ya Vipers FC ihanze amaso abakinnyi babiri bari gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports aribo Essomba Leandre Willy Onana ukomoka muri Cameroon na Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda.

Aba bakinnyi bombi bahetse ikipe ya Rayon Sports batangiye ibiganiro n’amakipe atandukanye bitewe n’uko bari kugaragaza ubuhanga bukomeye.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko bamwe mu bashinzwe gushakira Vipers FC abakinnyi bashimye ubuhanga bwa Essomba Onana na Joachiam Ojera bakaba bifuza kuzabasinyisha mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Bivugwa ko buri umwe ashobora kuzatangwaho miliyoni 100 z’Amanyarwanda agashyira umukono ku masezerano yo gukinira Vipers FC.

Iyi kipe yo muri Uganda imaze igihe kinini ikina amatsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Resitora yashinjwe kugaburira umukobwa n’umuhungu bakundana agasimba kataribwa (AMAFOTO)

Umuhanzi w’umurundi Kidumu Kibido uherutse gutaramira mu Rwanda arashinjwa ubujura