Umukobwa witwa Eunice Lucero -Lee n’umusore bakundana bashinje resitora y’abanyakoreya yitwa Gammeeok iherereye Manhattan muri Leta ya New York kubagaburira imbeba yapfuye mu biryo bari basabye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko kuwa gatandatu ushize ,uyu mukobwa n’umukunzi we bari batse icyo kurya cyitwa Sogogi gukbap, umuntu yagereranya nk’isosi y’inyama z’ihene icyakora ngo ubwo bari babibazaniye basanzemo imbeba y’umukara yapfuye.
Uyu mukobwa n’umuhungu bakavuga ko icyababaje cyane ari uko bamaze igihe ari abakiriya ba resitora yabahaye ibyo byo kurya birimo imbeba yapfuye.

